Ese Yesu naza gutwa itorero, bizagendekera bite impinja n'abana bato?

0 like 0 dislike
33 views
asked Nov 6, 2016 in Ibibazo byerekeye ibihe by'imperuka by innocent M. (18,530 points)
Will babies and young children be taken in the rapture?

1 Answer

0 like 0 dislike
answered Dec 3, 2016 by innocent M. (18,530 points)

Bibiriya ntabwo yerura ngo itomore uko bizagendekera impinja n'abana Yesu naza gutwara itorero. Ibi bitera Abakristo benshi guhangayika, bibaza uko bizagendekera abana babo Yesu natwara itorero rye, bakibaza niba abana bazasigara ku isi ngo bahangane n'ibihe by'imibabaro ikomeye (tribulation). Ese birashoboka? Oya, Ntabwo dutekereza ko Imana yakwemera ko impinja n'abana bababazwa muri tribulation.

Igihe Yesu yari akiri ku isi, yagaragaje mu buryo butomoye ko kugirango twinjire mu bwami bw'ijuru, bidusaba kugira umutima nk'uw'abana. (Luka 18:16) kubera iki? Kuko abana ari abaziranenge, Ntibaragira ubushobozi bwo gutandukanya icyaha n'ikitari icyaha, ntibaragira ubushobozi bwo guhitamo kwizera cyangwa kutizera. Yesu natwara itorero, abazasigara ni abazaba batamwiteguye, abanze kumwizera, abibera mu cyaha no mu gukiranirwa. ibi byose abana nta ruhare babifitimo. ibi ni byo duheraho duhamya ko yesu natwara itorero, abana n'impinja na bo bazazamurwa.

Hari abavuga ko abana b'Abizera ari bo bonyine bazazamurwa. Ibi si ukuri. Kuko imbere y'Imana umwana ntabwo afatwa nk'umukiranutsi bitewe n'ukwizera kw'ababyeyi be. Umwana aho akomoka hose, haba ku Bizera cyangwa ku batizera, afatwa nk'imuziranenge imbere y'Imana.

Umwanzuro: Nubwo Bibiriya ntacyo ibivugaho mu buryo bwahuranyije, dufite ibyanditswe byinshi dushingiraho twemeza ko Yesu naza gutwara itorero, abana bose batarageza ku myaka yo kwihitiramo bazazamukana n'itorero.

Imana ibahe umugisha.

- Ibibazo 510 kuri Bibiriya...
- Ibitabo by'ubuntu 78 ...
- Amasomo ya Bibiriya 105...
- Films 59...
- Documentaires 35.....
- N'ibindi biracyaza ....

Ikaze kuri Bazabibiriya.org. Ushobora kubaza ibibazo byose ufite, ugahabwa ibisubizo n'inararibonye zibifashijwemo n'Umwuka Wera, Ukiga Bibiriya wisanzuye kandi ku buntu; ....Mwaherewe ubuntu,....

516 questions

39 answers

4 comments

380 users

Umurongo w'uyu munsi:



Daily Quotes by CalendarLabs

IBIBAZO ABASOMYI BIBANZEHO CYANE:

Ikibazo cy'umunsi: Ese koko Yavutse ku itariki 25/12?

Ikibazo cy'icyumweru: Isengesho ni iki?

Ikibazo cy'ukwezi: Ese hari itandukaniro hagati y'icyaha ukoze ubigambiriye n'icyo ukoze utabishaka?

Ikibazo cy'umwaka: Ibihe by'Abanyamahanga ni iki?

Ikibazo cy'ibihe byose: Ibihe by'Abanyamahanga ni iki?

------------------------------------------

------------------------------------------
Izindi mbuga za Gikristo mu Rwanda:

- Ibyishimo.com
- Agakiza.org
- Isange.com
- Iyobokamana.com
-----------------------

ESE WARI UZI KO UBU USHOBORA GUSOMA BIBIRIYA Y'IKINYARWANDA ONLINE?
Kanda hano usome Bibiriya

-------------------------------------
...