0 like 0 dislike
169 views
in Ibibazo byerekeye ibihe by'imperuka by (16.7k points)
reshown by
Ikinyagihumbi ni iki? Ni bande bazaba mu kinyagihumbi? Bizaba bimeze bite mu kinyagihumbi?......

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Ibibazo birebana n'ibihe by'imperuka bikunze kutavugwaho rumwe n'abasesenguzi ba Bibiriya. Ibyo ni kimwe n'igitabo cy'ibyahishuwe, usanga abantu benshi bagisobanura bitandukanye, abandi batinya kugisoma kuko bagisome ntibasobanukirwe, n'ibindi.

Ibyo aribyo byose, Bibiriya iduhamiriza ko ibihishwe ari iby'Imana, naho ibyahishuwe bikaba iby'abantu. (Gutegeka kwa kabiri 29:28). Ibi bivuze ko ibyo Imana yasanze ari ibyayo kandi ntacyo bidufasha kubimenya, yarabiduhishe, ariko ibyo yasanze bifite icyo bitumariye, yarabiduhishuriye, tugomba kubyiga, dufashijwe n'Umwuka Wera tukabisobanukirwa.

Tutiriwe tujya ku mpaka zivuka iyo abantu bavuga ku bihe by'imperuka, iki kibazo turagisubiza dukurikije ibyo Bibiriya Yera ihamya kandi natwe tukabyizera. 

1) Ingoma y'imyaka 1,000 ni iki?

Ingoma y'imyaka 1,000 ni inyito ihabwa igihe cyingana n'imyaka igihumbi Yesu azamarana n'abera kuri iyi si dutuye, aganje nk'Umwami. Byumvikane neza ko iri atari ijuru, ibi bizabera hano muri iyi si dutuye. Mu yindi mvugo abandi babyita Paradizo, abandi bakabyita Millenium. Bamwe bagerageza gusobanura iyi myaka 1,000 y'ingoma ya Yesu ku isi nk'aho ishaka kuvuga igihe kirekire gusa, ngo si imyaka igihumbi nk'uko Bibiriya ibivuga. Ariko Bibiriya ibisubiramo inshuro 6 mu gitabo cy'ibyahishuwe 20:2-7, imyaka 1,000 ivugwa si igishushanyo cy'ikindi kintu, ahubwo ni imyaka 1,000 nyine. Iyo Imana iza kuba yarashatse kuvuga "igihe kirekire" iba yarabivuze gutyo, ntiyari kuvuga indeshyo y'igihe mu buryo budashidikanywaho kandi ibisubiramo inshuro 6 zose. Iyi ngoma y'imyaka 1,000 hari abayita "ikinyagihumbi", na byo ntacyo bitwaye.

Yesu aza bwa mbere kuducungura, yaje nk'Umwami wicisha bugufi, ndetse ntiyigeze agerageza kwigarurira ubwami bwari bufitwe n'undi mwami witwaga Kayizari. Ariko nagaruka bwa kabiri, Bibiriya itubwira ko azasubirana ingoma ya Dawidi aganze i Yerusalemu, kandi uhereye icyo gihe ingoma ye ntizahabwa undi, izaba iy'iteka ryose. (Luka 1:32). Ibi ntabwo ari mu buryo bw'umwuka, ni mu buryo bufatika bw'umubiri.

2) Bizaba bimeze bite muri iyi ngoma?

Bibiriya itubwira byinshi ku kuntu ingoma ya y'imyaka 1,000 izaba imeze:

- Kristo azima ingoma izamara imyaka 1,000 (Ibyahishuwe 20:4)

- Yerusalemu (muri Isirayeli) ni yo murwa mukuru w'iyi ngoma, Yesu niho azaba aganje (Zekariya 8:3)

- Satani n'abadayimoni be bazaba baboshye muri iyi myaka 1,000 yose, ntibazabasha gushuka cyangwa kugirira bani abazaba batuye muri iyi ngoma. (Ibyahishuwe 20:1-3) Kubera iyo mpamvu:

- Kizaba ari igihe cy'amahoro (Yesaya 32:17-18; Mika 4:2-4)

- Nta gukorwa n'isoni kundi (Yesaya 61:7)

- Kizaba igihe cy'ibyishimo n'umunezero mwinshi (Yesaya 61:10)

- Kizaba ari igihe cy'ihumure (Yesaya 40:1)

- Nta kwigishanya, buri wese azaba azi igikwiye (Yeremiya 31:33)

- Hazarangwa no kwera no gukiranuka gusa (Yesaya 35:8)

- Isi izakwira kumenya Imana (Yesaya 11:9)

- Inyamaswa z'inkazi zishashira ubukana bwazo, ntizizongera kuryana (Yesaya 11:6-9)

- Yesu azategekesha gukiranuka, kandi abera nabo bazamufasha batwaza imanza zitabera (Matayo 19:28;          Yesaya 32:1)

Uretse ibi byanditswe tuvuze haruguru, hari n'ibindi byinshi bigaragaza ko iyi si dutuye umunsi umwe izahinduka Paradizo, Yesu ubwe akayituramo aganje i Yerusalemu, agafashwa n'Abera kuyobora imyaka 1,000. Byumvikane neza ko iyi Paradizo izamara imyaka 1,000, hari ababyitiranya ngo iyi si izahinduka paradizo burundu, oya siko biri. Nyuma y'imyaka 1,000  muri paradizo ku isi tuzajya mu ijuru, aho niho iwacu tuzaba burundu mu munezero w'ubuziraherezo. Isi izahita itwikwa ihinduke umuyonga, ishongeshwe no gushya cyane. (1 Petero 3:10)

3) Ni bande bazaba mu kinyagihumbi (Ingoma y'imyaka 1,000)?

Nyuma yo gusobanura ikinyagihumbi, turebere hamwe ikindi kibazo gikunze kwibazwa cyane kerekeye abantu bazaba muri iki kinyagihumbi. Nabyo ntibihurizwaho kimwe, turabisobanura turebeye mu ijambo ry'Imana

Mu kinyagihumbi hazabamo abantu bo mu matsinda abiri:

- Itorero rya Kristo, rigizwe n'abahinduriwe imibiri igihe cyo kuzamuka kw'Itorero rizwi nka rapture mu cyongereza cyangwa enlevement de l'Eglise mu gifaransa (glorified bodies) (1 Abatesaroniki 4:13-18; 1Abakorinto 15:21-23; 1Abakorinto 15L51-53). 

- Abazaca mu mibabaro ikomeye (tribulation), bagizwe n'abazasigara nyuma yo kuzamurwa kw'Itorero, ariko         bakihanganira imibabaro ikomeye kugeza itorero rigarukanye ku isi na Kristo, bakinjirana mu kinyagihumbi.       Aba bazagumana imibiri yabo (eathly bodies) (Ibyahishuwe 20:4-6)

Yesu naza gutwara itorero, ntazakandagiza ikirenge ku isi nk'uko tubibwirwa na Bibibiriya, ndetse uku si ukugaruka kwe. Kugaruka kwa Yesu tugusanga mu Byahishuwe 19:11-16. Ni ibihe bibiri bitandukanye. Yesu azabanza atware itorero, haceho imyaka 7, agarukane na ryo ku isi. Muri iyi myaka irindwi isi izaba irimo guza mu kaga gakomeye (Tribulation), abazihangana kugeza Yesu agarukanye n'itorero bazinjirana mu kinyagihumbi n'imibiri yabo isanzwe, ntaho Bibibiriya ivuga ko imibiri yabo izahindurwa. Yesu nagarukana n'itorero kandi, hazabaho umuzuko w'Abera bo mu isezerano rya kera na bo bahabwe imibiri mishya nk'itorero, na bo binjire mu kinyagihumbi.

Mu kinyagihumbi, abazabamo bafite imibiri yahinduwe (Glorified bodies) ntibazashobora kurongora cyangwa kurongorwa, ntibazanabyara, ahubwo bazaba bameze nk'abamarayika. (Matayo 22:30). Abazaba bafite imibiri isanzwe bazabyara, ndetse abana bazavuka kuri bo hagati mu kinyagihumbi bazaba bafite inshingano zo kwizera Yesu kimwe n'abababanjirije. Aba ni bo Satani azagerageza gushuka no kwigarurira nyuma y'imyaka 1,000; kuko Bibiriya ivuga ko nyuma y'ikinyagihumbi Satani azabohorwa ave aho yari abohewe, yongere agerageze kubayobya, ndetse abateranirize mu ntambara ya nyuma izwi ku izina rya Harmagedoni. Iyi ni yo ntambara ya nyuma mu mateka ya muntu, kuko nyuma yo kuyitsindwa, Satani n'abamuyobotse bose bazajugunywa mu muriro utazima mu buryo bwa burundu, mu gihe babandi bari mu Kinyagihumbi bizeye by'ukuri bo bazahita bajyanwa mu ijuru mu buryo bwa burundu. 

4) Nyuma y'ingoma ya kristo y'imyaka 1,000

Mu ijambo rimwe, nyuma y'ikinyagihumbi hari urubanza,  IJURU n'UMURIRO.

1 Abakorinto 2:9 : Iby'ijisho ritigeze kureba, n'iby'ugutwi kutigeze kumva, ibitigeze kwinjira mu mutima w'umuntu, ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda.

Imana ibahe umugisha.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

550 questions

132 answers

41 comments

813 users

...