0 like 0 dislike
39 views
in Ibibazo byerekeye itorero by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Muri iyi minsi dukunze kumva no kubona abakozi b'Imana bafite amazina y'icyubahiro (Titles) atandukanye. Twavuga nk'Intumwa, Bishop, pastor, Prophet, Reverend, Evangelist....

Bibiriya itubwira imihamagaro y'Imana 5 igamije guha buri wese ibyo akeneye kugirango umurimo w'Imana mu Itorero ryayo utungane. Iyo mihamagaro iboneka mu Befeso 4:11 "Nuko aha bamwe kuba Intumwa, abandi kuba Abahanuzi, abandi kuba Ababwirizabutumwa, abandi kuba Abungeri n'Abigisha."

Kuba Bishop ntabwo bigaragara mu Mihamagaro y'Imana, cyokoze bigaragara mu yindi mirimo ishobora kuboneka mu Itorero kimwe n'Abakuru b'Itorero (Elders) n'Abadiyakoni (Deacons).

Bishop ni Muntu ki?

Iri jambo Bishop ubwaryo rikomoka ku ijambo ry'ikigereki "Episkopos". Iyo ku ikubitiro mu buryo busanzwe usesenguye iri jambo ubonamo amagambo 2: "Epis" na "kopos", mu cyongereza aya magambo akaba asobanuzwa "Over" na "Seer", bigatuma iri jambo Episkopos risobanurwa mu buryo busanzwe nka "Overseer", ucishirije mu kinyarwanda ni nk'umuntu ureberera abandi cyangwa uhagarariye ibintu byinshi. Mu gifaransa, iri jambo "Episkopos" ryagiye risemuzwa ijambo "Evêque".

Mu kinyejana cya mbere, ku gihe cy'intumwa, ntabwo bakoreshaga ijambo "Bishop", ahubwo kuko isezerano rishya ryanditswe mu Kigereki, abanditse isezerano rishya bakoreshaga nyine "Episkopos", Ijambo Bishop ryaje kuzanywa n'abagiye bakora umurimo wo guhindura Bibiriya bayivana mu Kigereki bayishyira mu ndimi zitandukanye.

iri jambo EPISKOPOS ryagiye rihabwa inyito zitandukanye cyane bitewe n'uwarisemuye. Mutwemerere dufate ingero mu ijambo ry'Imana, turebe umurongo umwe uko wasobanuwe muri za Bibiriya zitandukanye. Dufate urugero ku murongo uri mu Bafiripi 1:1

- Kinyarwanda: "Pawulo na Timoteyo imbata za Kristo Yesu, turabandikiye mwebwe abera bo muri kristo Yesu b'i Filipi bose, hamwe n'Abepiskopi n'abadiyakoni."

- King James: "Paul and Timotheus, the servants of Jesus Christ, to all the saints in Christ Jesus which are at Philippi, with the bishops and deacons:"

- Darby: "Paul and Timotheus, bondmen of  Jesus Christ, to all the saints in Christ Jesus who are in Philippi, with the overseers and ministers;

- Louis Second: "Paul et Timothée, serviteurs de Jésus Christ, à tous les saints en Jésus Christ qui sont à Philippes, aux évêques et aux diacres;

- Easy English: "Paul and Timothy, ..., We are writing to all of you. This includes your Leaders and those who help them."

Izi ni ingero nke gusa dufashe za versions zitandukanye, ijambo rimwe "Episkopos" rigaragara risobanuzwa amagambo atandukanye mu rurimi rw'icyongereza: Bishop, overseer, leader...

Mu nzandiko za Pawulo, inshuro ebyiri yasobanuye neza ibyo Bishop agomba kuba yujuje. Ibi bigaragara mu rwandiko rwa mbere rwa Timoteyo  igice cya 3, no mu rwandiko yandikiye Tito igice cya 1:7 ; Ubundi ku bijyanye n'imihamagaro y'Imana, nta na hamwe Bibiriya itanga urutonde rw'ibyo intumwa igomba kuba yujuje, cyangwa umushumba, cyangwa umuvugabutumwa, cyangwa umuhanuzi, cyangwa umwigisha, mu buryo butomoye kandi bw'umwihariko nk'uko ibikora kuri bishop. Impamvu yabyo ni uko Imana ari Yo ihamagara, yo ubwayo ijya kuguhamagara yarangije kubona no kumenya impamvu iguhamagaye. Kuri Bishop siko bimeze: Bishop si umuhamagaro w'Imana, ahubwo ni umurimo winjiramo bitewe n'umuhamagaro w'Imana uri kuri wowe, uyu murimo ushobora kuwutoranyirizwa n'abantu. Uko ni ko mu bihe by'Intumwa byari bimeze.

Nyuma y'ibihe by'intumwa, umurimo wa Bishop wagiye uhabwa inshingano zitandukanye bitewe n'Itorero. Kuri ubu, Bishop afatwa nk'Umushumba ufite munsi ye amatorero menshi n'abashumba areberera.

Gusa bikwiriye gusobanuka ko Inyito Bishop atari ikibazo cy'Umuhamagaro ahubwo ari ikibazo cy'umurimo. Inkomoko y'inyito nk'izi igenda igaragara no ku yindi miterere y'abakozi b'Imana kuva mu bihe by'intumwa: nk'urugero: Ijambo "Umukuru w'itorero (Church Elder)" mu bihe by'intumwa yabaga ari umusaza wahoze mu murimo w'Imana mu Itorero, akaza kuwurekeshwa n'intege nke z'ubusaza agasigarana umurimo wo kujya inama no gufasha umushumba mu mirimo yoroheje. Kuri ubu, abakuru b'Itorero si ngombwa ko baba ari abasaza, hari aho usanga abasore n'abagabo b'ibikwerere bafite uyu murimo w'Umukuru w'Itorero. Si icyaha, byose bigenda biterwa n'imihindagurikire y'imiterere y'itorero na Organization buri torero rifite rikurikije iyerekwa ryahawe uwatangiye umurimo.

Turabashimiye kandi tubasabiye umugisha.

Ev. Innocent Munyaneza

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

550 questions

132 answers

41 comments

813 users

...