0 like 0 dislike
31 views
in Ibibazo byerekeye itorero by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Iki ni ikibazo cyiza buri muntu udafite itorero aba akwiriye kwibaza mbere yo gufata umwanzuro wo gusengera mu Itorero runaka. Tutarajya kure, tubanze tubabwire ko Itorero rya Kristo ari kimwe natwe abantu: Nta Torero ryera de! kuko uturwanya ninawe urwanya Itorero rya Kristo. Ariko n'ubwo bimeze bityo, hari ibintu by'ingenzi umuntu agomba kwitaho mu gutoranya Itorero. Bamwe bishobora kuborohera kuko wenda aho batuye nta mahitamo menshi ahari, ariko abandi bikabagora kuko begeranye n'amatorero menshi. 

Hari ibintu byafasha umuntu guhitamo Itorero rizima

1. Doctrine: 

Ikintu cya mbere na mbere umuntu wifuza kubona Itorero rizima asengeramo, agomba kureba icyo twita "imyizerere" (Doctrine); Muri rusange amatorero ya Gipantekote yose agira imyizerere imwe kuko imyizerere ntihinduka mu gihe no mu isanzure. Niba wifuza kumenya imyizerere mizima amatorero y'Umwuka agenderaho, wakanda hano.

 Ibi twita "Imyizerere" ni inkingi za mwamba, ku buryo Itorero ritizera n'imwe muri izi nkingi, cyangwa riyisobanura uko itari, ntukwiriye kuribamo.

2. Discipline:

Nyuma y'imyizerere, Itorero rizima rigomba no kuba rifite Discipline nzima. Imyitwarire n'imibereho y'abakristo, bigaragaza niba ari Itorero rishobora gutuma ukura mu buryo bw'Umwuka n'ubw'umubiri. Mu rusengero imbere hakorerwamo iki? Ese baramya cyangwa bagahimbaza mu buryo byagufasha? Umuziki waho ntacyo ugutwaye? Hanze yarwo babaho bate? akenshi ntabwo bisaba ubushakashatsi bwinshi ngo umenye imibereho y'abanyetorero runaka: No hanze aha bazi kubireba bakabimenya bidasabye Umwuka Wera.

3. Imiryango ifunguriwe bose:

Ni ngombwa cyane kwitondera amatorero afite criteria z'abagomba kuyasengeramo. Itorero rya Kristo rifungurira imiryango abifuza agakiza bose, nta tandukaniro ku Bayuda, Abagereki, abize, abatarize, abakire, abakene.... muri make nta gutandukanya cyangwa gutonesha bamwe hashingiwe ku cyo ari cyo cyose. Itorero rizima rizirikana ibyiciro byose by'abantu, abana, abashakanye, ingaragu... kandi bose bagashyirirwaho inyigisho zigamije kubafasha bijyanye n'icyiciro babarizwamo. Ku babyeyi bafite abana, bagomba kuzirikana cyane inyigisho z'abana babo kuko na Bibiriya ibibasaba (Abefeso 6:4)

4. Kwisanga: 

Bitewe n'icyiciro cy'ubuzima urimo, ni byiza cyane kureba Itorero rizatuma wisanga kandi ukisanzura kuko usanzemo abo muhuje icyo cyiciro. Ubaye ukiri urubyiruko, byakuvuna gusengera mu Itorero ririmo abashakanye gusa. Ubaye waratandukanye n'uwo mwashakanye (ni urugero), byakuvuna gusengera mu itorero rivuga ko abatandukanye n'abo bashakanye badakijijwe.... n'ibindi nk'ibyo.

5. Gufasha: 

Itorero rizima ntiryita ku by'Umwuka gusa, rinagerageza gufasha ababikeneye mu buryo bw'umubiri. Birumvikana ko amatorero amwe n'amwe adafite ubushobozi bwo gukora ibihambaye mu gufasha ababikeneye, ariko burya iyo ufite umutima wo gufasha wanakoresha ibyo wabashije kubona ukagira uwo wafasha mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ntabwo ibyo tuvuze haruguru ari urutonde ngenderwaho mu buryo budasubirwaho, icyakora byafasha umuntu udafite Itorero guhitamo neza. 

Igihe ubona Itorero ridahuza n'umutima wawe mu buryo bumwe cyangwa ubundi, si byiza kurijyamo ujyanywe no guhindura ibyo usanzemo ngo bizabe uko ushaka. Oya rwose, aho ni ho usanga havuka amakimbirane atandukanye mu nzu y'Imana. Si byiza kurwanya abatangiye umurimo kuko wifuza ko ibintu biba nk'uko ubyifuza. Ni iki kikubwira ko uko ubyifuza ari byo byo? None se nyuma yawe nihaza utabona ibintu kimwe nawe, uzamwemerera nawe akurwanye? Oya rwose, itorero rya Kristo ni ahantu abantu barangwa no kubahana kandi bakazirikana ko ari urugingo rumwe. Ibi binareba abatangiye umurimo na bo bakaba bawugejeje kure kubw'ubuntu bw'Imana. 

Ikiri hejuru y'ibi byose, Uwifuza kujya mu Itorero runaka agomba gusenga, agasaba Imana kuyoborwa na yo ikamujyana aho imwifuza kandi ibona ko azayigirira umumaro. Zaburi 32:8 "Nzakwigisha nkwereke inzira unyura, Nzakugira inama, Ijisho ryanjye rizakugumaho."

Murakoze, uwiteka abagirire neza.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

550 questions

132 answers

41 comments

813 users

...