0 like 0 dislike
84 views
in Ibibazo byerekeye itorero by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Mu matorero yose no mu madini atandukanye, hakunze kumvikanamo ibihano bitandukanye bihabwa abayasengeramo bagaragaje imyitwarire itari myiza. Si mu matorero ya Gipantekote gusa, kuko no mu yandi madini bibamo; nko muri kiriziya Gatorika aho Abakristo bitwaye nabi bahagarikirwa amasakaramentu. Hari n'aho bigera bigafata isura ikarishye nko mu Bahamya ba Yehova aho uwo bahannye ashyirwa hanze y'Itorero, ndetse n'abasigaye bakaba batemerewe no kumusuhuza igihe bahuriye hanze. Muri Islam bakubita inkoni umubare runaka abahasengera bakoze amakosa runaka... n'ibindi.

Mu matorero ya Gipantekote naho abakristo bakoze ibyaha bikomeye barahanwa, cyane cyane abafite inshingano mu murimo w'Imana. Bamwe bahagarikwa mu nshingano zabo mu gihe runaka, abandi bakangirwa bimwe na bimwe mu bigenerwa abandi, byose biterwa n'umurongo Itorero ryihaye. Uko byagenda kose, igikorwa cyo guhagarika umukristo wakoze icyaha gikomeye si ubuyobe kuko bifite intandaro muri Bibiriya. 

Mbere yo kureba ingero zo muri Bibiriya, tubanze tuvuge ko Bibirya ivuga mu buryo busobanutse uko dukwiriye kugerageza umukristo wahemutse: MATAYO 18:15  Bibiriya igira iti: “Mwene so nakugirira nabi, ugende umumenyeshe icyaha cye mwiherereye, nakumvira uzaba ubonye mwene so. [16]Ariko natakumvira umuteze undi cyangwa babiri, ngo ‘Ijambo ryose rikomere mu kanwa k’abagabo babiri cyangwa batatu.’[17]Kandi niyanga kumvira abo uzabibwire Itorero, niyanga kuryumvira na ryo, azakubeho nk’umupagani cyangwa umukoresha w’ikoro." Iki cyanditswe kirasobanutse cyane: Umukristo wagize nabi aragoragozwa, kugeza aho arinda gufatwa nk'umupagani igihe yanze kumva. Aya magambo yavuzwe na Yesu ubwe. None se igihe yageze aho afatwa nk'umupagani, yakwemererwa kuguma mu nshingano kandi abapagani batagira inshingano mu Itorero rya Kristo?

Urugero rw'iki kibazo muri Bibiriya rugaragara mu Bakorinto, ahagaragaye Mwenedata umwe wakoze ibitanakorwa n'umupagani: Pawulo abivuga atya: 1 Abakorinto 5:1 "Inkuru yamamaye hose yuko muri mwe habonetse ubusambanyi, ndetse bw’uburyo butaboneka no mu bapagani, umuntu kwenda muka se." Iki kibazo cyababaje Pawulo (Kandi ntawe kitababaza) ku buryo Pawulo mu butware bwe yirukanye uyu mugabo mu itorero muri aya magambo: 1 Abakorinto 5:4-5 "Kandi bwo nari nteraniye hamwe namwe mu mutima wanjye dufite ububasha bw’Umwami wacu Yesu, nahawe ubutware na we, [5]kugira ngo uwo muntu muhe Satani umubiri we urimbuke, umwuka we ubone kuzakira ku munsi w’Umwami Yesu." (Amaherezo y'uyu mugabo Pawulo yayavuze mu rwandiko rwa kabiri, turabibona hasi).

Uko byagenda kose, ibihano byabaho byagira, ababitanga n'ababihabwa bagomba kuzirikana ko ikigamijwe ari kimwe: Kugorora mwenedata no kumugarura mu nzira nziza. Uwo murongo dusomye haruguru urabivuga neza, icyo Pawulo yari agamije cya mbere cyari ukugirango uriya mugabo azakire ku munsi w'Umwami Yesu. Aho bishoboka Uwakoze icyaha akwiriye kugaruzwa ubugwaneza nk'uko Pawulo yabyandikiye Timoteyo:  (2 Timoteyo 2:25)

Nyuma y'urwandiko rwa mbere aho Pawulo agaragariza abakorinto umwanzuro ukarishye yafatiye wa mugabo wari wenze mukase, yabandikiye urwandiko rwa kabiri agira icyo avuga kuri wa mugabo: 2 Abakorinto 2:6-8 "Noneho rero, igihano wa wundi yahanwe na benshi kiramuhagije, [7] ni cyo gituma mukwiriye kumubabarira no kumuhumuriza, kugira ngo aticwa n’agahinda gasaze. [8] ku bw’ibyo ndabingingira kugira ngo mumugaragarize urukundo rwanyu." Biragaragara rwose, Pawulo ntiyifuza gutakaza uyu mwenedata, ni urugero rwiza rw'uko abahana bakwiriye guhana batabikoreshejwe n'umujinya, ahubwo basunitswe n'ubugingo bw'uwakoze icyaha.

Mu kurangiza, tuvuge ko guhana mu Itorero bitagamije gusa kugarura uwacumuye, binagamije kurinda ubuhamya bwiza bw'umukumbi wa Kristo. Mwese ngirango muzi uburere bw'umwana warezwe atagira igitsure cy'umurera. Niko bimeze no mu itorero rya Kristo, ntabwo abakristo bagomba kwidegembya ngo bikorere ibyo bishakiye nta rutangira.

Uwiteka abagirire neza

by
0 0
No comment!!!
Birasobanutse neza!!
God bless u
by
0 0
Amen amen.... Izina ry'Uwiteka rihabwe icyubahiro
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...