0 like 0 dislike
42 views
in Ibibazo byerekeye agakiza by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Hari umuntu wabajije ikibazo gisa n'iki muri aya magambo: "Mwavuze ko abana ari abaziranenge pee kandi ko ntarubanza bazicibwaho kuko batarageza imyaka yo  kwihitiramo.ese imyaka yo kwihitiramo ningahe?"

Iki kibazo abantu benshi baracyibaza, mu matorero y'Umwuka ho (Pentecostal Churches) hari igipimo cy'imyaka bagenderaho kugirango babe babasha kubatiza uwizera kuko batajya babatiza abana. Byongeye kandi, twizera ko impinja n'abana bato batabarwaho ibyaha byabo cyangwa ngo baryozwe kuba batarizeye Yesu kuko bataragira ubushobozi bwo guhitamo ikiza cyangwa ikibi. None se umurongo ugabanya imyaka y'umwana n'umuntu mukuru utangirira he?

Mu by'ukuri, kuba impinja n'abana bato bataryozwa ibyaha byabo ntabwo ari uko ari abamarayika. Kuva yitwa umuntu, umuntu avukana kamere ibogamira ku cyaha, kandi iyo kamere ubwayo ni icyaha imbere y'imbere y'Imana. Kuva kuri Adamu na Eva kugeza uyu munsi ni uko bimeze. Dawidi mu kwandika Zaburi ya 51:7  yagize ati  "Dore naremanywe gukiranirwa, Mu byaha ni mo mama yambyariye."

Dawidi hano arahamya ko kuva akivuka yari umunyabyaha, ndetse kuva bakimutwite, akiremwa mu nda ya nyina, yaremanywe gukiranuka. Ubundi urupfu ni ingaruka z'icyaha cya adamu na Eva. Kuba impinja zijya ziducika zigapfa, na byo byerekana ko muri zo zifitemo ingaruka z'ibyakozwe na adamu na Eva. Gusa ku bw'ubuntu n'imbabazi z'Imana, ntizishyirwa mu kiciro kimwe n'umuntu mukuru ushobora kwifatira umwanzuro wo kwizera Yesu cyangwa kutamwizera. Buri muntu wese, kuva yitwa umuntu, yaba uruhinja cyangwa mukuru, afatwa nk'umunyabyaha. Inzira yonyine ituma Imana yabasha kubona umuntu nk'umukiranutsi, ni mu kwizera Umuntu abonera muri Yesu honyine. Ibyakozwe n'Intumwa 4:12 hagira hati: "Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.”

None se imyaka umwana yafatwa nk'umuntu mukuru ni ingahe? Muri Bibiriya, mu muco w'Abayuda bizeraga ko ku myaka 12 umwana ashobora gufatwa nk'umuntu mukuru. Mu gihe cya Yesu, ku munsi mukuru wa Pasika, Abisirayeli bose bagombaga kujya i yerusalemu kwizihirizayo uyu munsi mukuru no gutamba ibitambo byategetswe, ariko hajyagayo abantu bakuru gusa. Bibiriya itubwira ko ku myaka 12, Yesu na we yajyanye n'ababyeyi be muri iyo minsi mikuru. Luka 2:41-42 "Nuko amaze imyaka cumi n’ibiri avutse, barazamuka nk’uko umugenzo w’iyo minsi mikuru wari uri.bBamaze iyo minsi basubirayo, uwo mwana Yesu asigara i Yerusalemu ababyeyi be batabizi."

Nubwo ntaho Bibiriya idutegeka Gufata iyi myaka 12 nk'ihame, ntitwakwirengagiza ko Yesu ubwe yivugiye ko agakiza gakomoka mu bayuda. Yohana 4:22 "Dore mwebweho musenga icyo mutazi, ariko twebwe dusenga ibyo tuzi kuko agakiza kava mu Bayuda". Gukurikiza ibyabo igihe cyose atari icyaha, cyangwa Bibiriya ikaba ntacyo ibivugaho, nta kosa ririmo. Ikyongera kuri ibi, ubushakashatsi budashingiye kuri Bibiriya na bwo bwagiye bugaragaza ko imyaka 12-13 ari ikigero nyacyo umuntu ashobora kureka gufatwa nk'umwana muto, akaba yakwifatira umwanzuro mu buryo runaka.

Uko byagenda kose, ikibazo cy'imyaka y'ubukure si ikibazo cy'imyizerere (Doctrin), hari abana tuzi bakiriye Yesu ku myaka iri munsi ya 12, hari ababatijwe bafite 11, ariko muri rusange mu matorero ya gipantekote twizera ko imyaka y'ubukure ari 12-13.

Murakoze, Imana ibahe umugisha

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

550 questions

132 answers

41 comments

813 users

...