0 like 0 dislike
79 views
in Ibibazo byerekeye Bibiriya by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Bibiriya Yera yagiye yandikwa inshuro nyinshi, uko isobanuwe yagendaga ifata izina bitewe n'Uwayisobanuye, impamvu yasobanuwe, Uwayituwe n'ibindi. Aha ni ho hagiye haturuka za version zitandukanye nka Louis Second, King James, NIV (New International version), Amplified Bible n'izindi.

Version yitwa KING JAMES hani n'abayita AUTHORIZED VERSION kuko ubosobanuro bwayo bwemejwe n'Umwami  w'Ubwongereza witwaga JAMES 1. Mu Iriburiro ry'iyi Bibiriya (Preface), Uwayihinduye yayituye Imana isumba byose n'Igikomangoma James. Preface yayo mu cyongereza igira iti "To the most High and Mighty Prince James James, by the grace of God, King of Great Britain, France, and Ireland, Defender of the Faith, &c"

Mbere yo kuba Umwami w'Ubwongereza, James yabanje kugira izina ry'ubwami rya King Janes VI w'igihugu cya Scotland. Mu 1603, ubwo umwamikazi Elizabeth wa 1 yari amaze kwitaba Imana, Scoltland yiyunze  n'Ubwongereza, James ahinduka KING JAMES WA 1.

Uyu James yavukiye mu Gihugu cya Scotland mu mwaka wa 1566. Afite umwaka umwe gusa, mu 1567, nibwo nyina umubyara (Mary Queen of Scots) yavanywe ku ngoma n'imyigaragambyo y'Abaprotestants. Numbwo James yari akiri uruhinja rw'umwaka umwe gusa, ntibyamubujije gushyirwa ku ngoma ya Scotland, afata izina ry'ubwami rya King James VI. Nubwo nyina wamubyaye yabarizwaga mu idini rya Gatorika, James we yakuriye mu kwizera gushya yahawe n'abo mu itorero rya Presbyterian Church.

Mu mikurire ye, James ntiyahwemye kugaragariza ubuyobozi bwa Kiriziya Gatorika ko atabona kimwe ibintu byinshi nabwo. Yanditse inyandiko nyinshi yiyama ba Papa ba Kiriziya Gatorika, cyane cyane abagayira kwivanga mu bibao by'ubuyobozi bw'ibihugu. Uku kwiyomora kuri ba Papa b'i Roma kwateye James gushyiraho itegeko ko umwami ntawundi agomba kwisobanuraho uretse Imana.

James yashakanye n'umunya Danemark witwaga Anne ndetse babyarana igikomangoma cyitwaga Charles. Uyu Charles na we yaje kuba umwami w'ubwongereza ku izina rya Charles 1. Umwami James yatanze mu mwaka wa 1625, atabarizwa (ashyingurwa) ahitwa Westminster Abbey.

INKOMOKO YA BIBIRIYA YISWE KING JAMES

Igihe umwami James yari ku ngoma, yasanze hariho version yari yarazanywe n'abo mu itorero ry'Abangirikani, iyo version yitwaga Bishops' Bible. Umwami James we yakuriye mu myizerere y'abo mu itorero ry'Aba Presbyterians. Mu nama ikomeye y'Abihaye Imana yari yabereye ahitwa Aberdour, James yavuze ko hakwiye indi version isobanura neza Bibiriya, ndetse atanga ingero z'ubusobanuro yabonaga ko atari bwo muri Bibiriya zakoreshwaga icyo gihe. yatanze urugero rw'aho muri Matayo 16:18, Bibiriya yakoreshwaga icyo gihe yasobanuraga uyu murongo ngo ".... I will build my congregation on Peter". Umwami James yasanganga ijambo ryo mu kigereki ekklesia ridakwiye gusobanuzwa Congregation mu cyongereza, ahubwo rikwiye gusobanuzwa "Church". 

Mu mwaka wa 1604, King James ubwo yari yitabiriye inama ikomeye y'urukiko rwa Hampton, yasabye, ategeka kandi yemera ko hakorwa ubundi busobanuro bushya bwa Bibiriya mu cyongereza. Yasabye ko iyi Bibiriya ariyo yazajya ikoreshwa mu nsengero zose zikoresha icyongereza. Bidatinze, abahanga bagera kuri 47 bahise batangira uwo murimo. Abenshi muri bo bari inzobere mu ndimi zakoreshwaga icyo gihe. Uyu murimo wabafashe imyaka 7, kuko mu mwaka wa 1611 aribwo izi nzobere zashyize hanze Bibiriya nshya, zahise ziyiha izina rya KING JAMES BIBLE, ariko ntibyabujije n'abandi batifuzaga kubona Bibiriya yitirirwa umuntu kuyiha izina rya AUTHORIZED BIBLE.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, kubera ko ururimi atari ikintu gihagarara hamwe ahubwo ruhinduka, Bibiriya ya KING JAMES yagiye itunganywa mu myandikire kurushaho, ariko yakomeje kwamamara kuri iri zina rya KING JAMES.

Imana ibahe umugisha.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

550 questions

132 answers

41 comments

813 users

...