0 like 0 dislike
164 views
in Ibibazo byerekeye Bibiriya by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Ubusanzwe "Torah" ni Ijambo ry'igiheburayo risobanura "Kwigisha cyangwa guhugura". (To instruct, instruire). 

Iri jambo rikoreshwa cyane mu idini ya Judaism, rikaba risobanuye ibitabo bitanu byanditswe na Mose ari na byo bibanza muri Bibiriya. Ibyo bitabo ni Itangiriro, Kuva, Abalewi, Kubara no Gutegeka kwa kabiri. Guhera mu gihe cya Mose, Torah yafatwaga nk'ibanze mu nyigisho zo kumenyesha abantu Imana, ndetse na nubu iracyashingirwaho cyane mu idini ya Judaism.

Judaism na Christianism bahurira ku kuba bombi bizera ko ibi bitabo uko ari 5 byahumetswe n'Imana. 

Murakoze

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

550 questions

132 answers

41 comments

813 users

...