0 like 0 dislike
375 views
in Ibibazo byerekeye Bibiriya by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Tugendeye ku bitabo biba muri Bibiriya, muri rusange habaho Bibiriya z'ubwoko bubiri, hari Bibiriya imenyerewe ku izina rya "Bibiriya Yera" ikoreshwa mu matorero ya Gipantekote, (Ubwo turavuga mu kinyarwanda), hakaba n'iyindi Bibiriya izwi ku izina rya "Bibiriya Ntagatifu" ikoreshwa mu idini rya Kiriziya Gatolika.

Iyo tuvuga izo Bibiriya ubwo ntabwo tuvuga versions zitandukanye, tuvuga Ibitabo biri muri izo Bibiriya, ibyo bakunze kwita "Canon". Muri Bibiriya ntagatifu, mu isezerano rya kera harimo ibitabo 7 by'inyongera bitaba muri Bibiriya Yera. Ibyo bitabo ni byo bizwi ku mazina ya "Apocrypha", cyangwa "Deuterocanonical".

 Iri jambo "apocrypha" ubwaryo rikaba risobanura mu cyongereza "hidden"; ducishirije mu kinyarwanda ni "ikintu gihishe". Naho "Deuterocanonical" rikaba risobanura "Inyongera kuri canon isanzwe". Ibyo bitabo ni ibi bikurikira:

- Tobiya, Yudita, Ubuhanga, Baruku, Mwene Siraki, 1 Abamakabe na 2 Abamakabe.

Birazwi ko hagati y'izezerano rya kera n'irishya, haciyemo igihe kinini kibarirwa mu myaka 350. Nyuma y'abahanuzi ba nyuma nka Zekariya na Malaki, ntabwo Yesu yahise avuka, haciyemo igihe kirekire cyo gucececeka, icyo gihe nta muhanuzi wavugaga, nta yerekwa ryari ririho, Imana ubwayo yaracecetse. Iki gihe kizwi mu ndimi z'amahanga nka "Intertestamental silence". Ibitabo bya apocrypha twabonye hejuru byose byanditswe muri iki gihe cyo guceceka kw'Imana. Ibi bitabo mimaze kwandikwa, Abaheburayo barabyubahaga ariko ku ikubitiro ntibyigeze byemerwa nk'ibyahumetswe n'Imana, kubera impamvu 3: 

1) Impamvu ya mbere, byanditswe igihe Imana itari ikivugana n'abahanuzi

2) Impamvu ya kabiri, birimo amakosa menshi no kuvuguruzanya bitakagombye kuboneka mu nyandiko yahumetse n'Imana.

3) Icya gatatu, ibitabo bindi byo mu isezerano rya cyera bivugwaho mu isezerano rishya mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ariko biriya bitabo bya apocrypha nta muntu n'umwe mu isezerano rishya wigeze agira icyo abivugaho.

Guhera mu kinyejana cya mbere, ibitabo byari muri Bibiriya byari bimwe, dore ko bitari binariho kuvuga ngo iyi ni Bibiriya yo muri Gatolika cyangwa hehe, kuko n'Abaprotestants bari bataranabaho. Mu myaka igana 1,500, ubwo Luther Marting yari amaze gutangiza umuriro wo kuvugurura imyizerere (Protestant reforms), ni bwo kiriziya Gatolika yongeye biriya bitabo muri Bibiriya yakoreshaga. 

Zimwe mu nyigisho zinagaragara muri ibi bitabo bya apocrypha ntabwo zemerwa mu matorero ya Gipantekote, nko gusengera abapfuye no kwiyambaza abatagatifu. Ibyo byose biri mu bituma ibi bitabo bidakwiye gufatwa nk'ibyahumetswe n'Imana kuko inyigisho zabyo zitandukanye n'izitangwa muri Bibiriya yose, kwemera ko byahumetswe n'Imana byaba bivuze ko Imana yivuguruza kandi bitabaho.

Uwiteka abagirire neza

by
0 0
Murakoze cyane birasobabutse!!
by
0 0
Thank you
by
0 0
Murakoze cyane turasobanukiwe....
by
0 0
God bless you
by
0 0
yesu abahe umugisha
by
0 0
Murakoze
Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...