0 like 0 dislike
132 views
in Ibibazo byerekeye Bibiriya by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Ibyanditswe byera by'umwimere igihe byandikwaga ntibyari birimo ibice n'imirongo nk'uko tubona bimeze ubu muri Bibiriya. Byandikwaga ku mizingo nk'uyu nguyu wabonetse muri Isirayeli muri 1947: Uyu ni umwe mu mizingo ya cyera cyane ishoboka ya Bibiriya:

Aho murabona ukuntu ibyanditswe byera byabaga bimeze mbere yo gucibwamo ibice n'imirongo.

Iki gihe ntabwo byari byoroshye na gato kubwira umuntu icyanditswe ngo ahite akibona muri uyu muzingo. Biroroshye kubwira umuntu ngo reba ijambo riri muri Yohana 3:16 kuruta kumubwira ngo shaka muri Yohana Ijambo rivuga ngo "Kuko Imana yakunze abari mu isi ...."

 Ahagana mu mwaka wa 1227, Cardinal wo muri Kiriziya Gatolika, akaba na Archibishop wa Canterbury mu Bwongereza, witwaga Stephen Langton, ni we wabaye uwa mbere mu kugabanya Bibiriya mo ibice. Byumvikane neza ko yaciye ibice gusa, imirongo ntayo yashyizemo. 

Bibiriya ya mbere yasohotse irimo ibice yitwa Wycliffe English Bible yasohotse mu 1332. Muri rusange, nubwo nyuma yaho hari ibice bike byagihe bihuzwa cyangwa bigatandukanywa bitewe n'isano bifitanye, Bibiriya tugenderaho uyu munsi yagumanye ibi bice biteye gutyo ku kigero cya 99.9%.

 Mu mwaka wa 1448, Umuyahudi w'umwigisha (Rabbi) witwaga Nathan, yaciye imirongo mu isezerano rya kera ryose, akurikije ibice nk'uko byaciwe na Langton twabonye hejuru.

Mu mwaka wa 1555, Robert Estienne (Stephanus), ni we waciye imirongo mu isezerano rishya, uko yayiciye ni ko na n'ubu ikiri muri za Bibiriya zose.

Turashima Imana ku bw'aba bakozi bayo bakoze umurimo ukomeye, kuko ntiwakwiyumvisha ingorane twari kuba dufite iyo Bibirya idashyirwamo ibice n'imirongo.

Ikindi kibazo wasoma: Amateka ya Bubiriya: ESE Bibiriya y'umwimerere iracyariho? Kanda hano ubone igisubizo.

Uwiteka Atugirire neza.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

550 questions

132 answers

41 comments

813 users

...