0 like 0 dislike
45 views
in Ibibazo byerekeye Bibiriya by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Abantu bamwe bibwira bibeshya ko bitakiri ngombwa gusoma no kwiga isezerano rya kera, ngo kuko irishya ryabonetse. Ibi siko biri. Yesu ubwe mu nyigisho ze, inshuro zigera kuri 78 yavuze ibyanditswe byo mu isezerano rya kera abikuye mu bitabo nibura 24 bitandukanye!

Hari impamvu nyinshi zituma twakagombye gusoma no kwiga isezerano rya kera.

1) Isezerano rya kera rishyiraho urufatiro rw'inyigisho zigaragara mu isezerano rishya. Bibiriya ni umubumbe w'ihishurirwa ry'inkurikirane (A progressive revelation). Ese wasoma igitabo gisanzwe ukagihera hagati ukazasobanukirwa ibyo urimo? Ubigenje utyo ntiwasobanukirwa iby'abantu urimo gusoma, ikigamijwe, impamvu, ibihe.... Na Bibiriya ni uko. Ubasha gusobanukirwa neza isezerano rishya ari uko uzi ibyabaye mbere, abantu bavugwamo, amasezerano, ubuhanuzi, n'amategeko byabayeho mbere.

2) Wisomeye isezerano rishya gusa, ntiwasobanukirwa impamvu Abayuda bari bategereje Mesiya. Ntiwasobanukirwa impamvu bibwiraga ko Yesu yari aje kubavana mu bubata bw'Abaroma kuko ububata ntiwaba ubuzi ntiwaba unazi uko babugezemo. Ntiwasobanukirwa impamvu abayuda banenaga abasamariya kandi bose ari Abisirayeli. Ntiwasobanukirwa impamvu Yerusalemu ari umurwa w'inkingi mu buzima bwa Isirayeli no mu mateka y'ibihe bya nyuma. Ntiwasobanukirwa impamvu Yesu yagiriye ishyaka urusengero rw'i Yerusalemu akirukanamo abarucururizagamo, kuko amateka y'urwo rusengero ntiwaba uyazi. Ntiwasobanukirwa impamvu yahoraga mu mpaka n'Abafarisayo n'abigishaga amategeko kuko amateka y'amategeko utaba uyazi. Muri make, wasoma nk'usoma iherezo ariko utazi urufatiro rwaryo, utazi impamvu y'ibintu byinshi...

3) Wisomeye isezerano rishya gusa, ntiwamenya uko ibya yesu byari byarahanuwe byose uko byakabaye: Aho yari kuvukira neza neza (Mika 5:2), Impamvu byari ngombwa ko aza (Yesaya 53), uburyo yari gupfamo (Zaburi 22), umurimo yari gukora, (Yesya 9:2; 52:13), ukuzuka kwe (Zaburi 16:10)... Muri make ntiwabasha kwibonera uko buri cyose cya Yesu cyari cyarahanuwe cyera.

4) Isezerano rya cyera rifite ubuhanuzi bwagaragaje mu buryo budasubirwaho ko Bibiriya ari Ijambo ryahumetswe n'Imana. Nk'urugero rumwe muri nyinshi,Daniel guhera ku gice cya 7, yari yarahanuye ibyerekeranye no kugwa kw'ibihangage, ibyo yahanuye byaje kuba neza neza nk'uko yabihanuye, ku buryo abarwanya Bibiriya bavuze ko ibyo byahanuwe byanditswe nyuma y'ibyahanurwaga. Ibi byose ubibona iyo usomye isezerano rya kera.

5)Tugomba gusoma no kwiga isezerano rya kera kubera amasomo akomeye riduha. Ntiwamenya uko icyaha n'urupfu byinjiye mu isi udasomye ibya Adamu na Eva. Ntiwamenya ingaruka z'icyaha udasomye ibya Nowa. Ntiwamenya kwizera icyo aricyo udasomye ibya Abrahamu. Ntiwamenya intandaro y'amakimbirane ahoraho hagati y'abisirayeli n'Abarabu udasomye ibya Ishimayeli na Isaka. Ntiwamenya inkomoko y'imiryango 12 ya Isirayeli udasomye ibya Yakobo. Ntiwamenya kwihangana icyo aricyo udasomye ibya Yobu. Ntiwamenya ibyo gukiranuka, imbabazi, kwihangana, amategeko ... udasomye ibya Mose. Wamenya ute iby'imbabazi z'Imana utize ubuzima bwa Dawidi? Wamenya ute ukuntu ubwenge bwa muntu butazatugeza mu Ijuru utize ubuzima bwa Salomon? Wamenya ute ibyo gukomera ku gukiranuka kw'Imana n'inyungu zabyo utize ubizima bwa Daniel na bagenzi be? Wamenya ute ibyahanuwe kuva kera udasomye ibya Yeremiya, Yesaya, Ezeckiel n'abandi bahanuzi?

Iyo usomye isezerano rya kera ukaryiga neza, ubona mu buryo budashidikanwaho ko muntu yari akeneye umucunguzi kugirango akemure ikibazo cy'icyaha. Ubona neza umuntu na kamere ye, cyane cyane ubona ineza y'Imana n'urukundo rwayo. Muri make, ni ngombwa cyane gusoma no kwiga isezerano rya kera; Isezerano rya kera ritwigisha Imana mu mpande zayo zose. Ritwereka uko dukwiriye gukunda no gukorera Imana. Ritwereka mu buryo budasubirwaho ukuntu Bibiriya ari igitabo gitandukanye n'ibindi biciye mu buhanuzi n'abanditsi bigaragara ko bari bahumekewe n'Imana mu kwandika kwabo. 

Niba utarivumbika mu byanditswe byo mu Isezerano rya kera, hari byinshi Imana yakugeneye bitarakugeraho.

Murakoze, Imana ibahe umugisha.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...