0 like 0 dislike
173 views
in Ibibazo byerekeye Bibiriya by (16.7k points)
What does it mean that the bible is inspired?

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)
selected by
 
Best answer

Iki kibazo ahanini gishingiye ku cyanditswe kiri muri 2 Timoteyo 3:16-17 Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka, [17]kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.

Kuvuga ko Bibiriya "yahumetswe n'Imana, bishatse kuvuga ko Imana ubwayo ari yo yabwiye abantu ibyo bandika. Gusa hari ikigomba kumvikana neza: Kubwira abantu ibyo bandika ntibisobanuye ko Imana yabahagararaga hejuru ikababwira aho bashyira akitso n'akadomo, ahubwo yabashyiraga mu mutima igitekerezo-rusange cy'ibyo bagoma kwandika ubundi buri wese akabyandika mu buryo bwe. Hari ingero:

1) Abanditsi b'amavanjili uko ari bane, Bose bavuga ko Yuda yagurishije Yesu, ariko Matayo ni we wenyine uvuga umubare nyawo w'ibice by'ifeza Yuda yakiriye kugirango atange Yesu. (30) Ibyo biterwa n'iki? Byatewe n'uko Matayo yari asanzwe akora mu mafaranga, yari umwakirizi w'imisoro, ntabwo yari kwibagirwa ka detail nk'ako kajyanye n'amafaranga!

2) Abanditsi b'amavanjili uko ari bane, bavuga ko igihe Yesu yari muri Getsemane abasirikare baje kumufata, Petero yakuye inkota aca ugutwi k'umugaragu w'umusirikare, ariko Luka ni we wenyine wongeraho ko Yesu yahise asubizaho uko gutwi! Kubera iki? Kuko Luka yari umuganga, ntabwo yari kwibagirwa ka detail nk'ako kerekeranye n'ubuvuzi.

3) Kugeza ubu, igitabo cy'abaheburayo ntibizwi uwacyanditse mu buryo butajijinganywaho, ariko iyo umuntu yitegereje byimbitse imyandikire yacyo, abasesenguzi bahamya ku kigero cyo hejuru ko icyo gitabo cyanditswe na Pawulo. Ibi nta kindi babishingiraho, babishingira kuri style iki gitabo cyanditswemo: Iyo witegereje imyandikire ya Pawulo mu bindi bitabo yanditse, usanga iyo myandikire ihura n'imyandikire y'igitabo cy'abaheburayo; kuko Pawulo agira style ye, Petero akagire iye, Yakobo akagira iye.... ibi byose bigaragaza ko Umwuka Wera yahaga umwanditsi igitekerezo rusange, hanyuma umwanditsi akagira ubwisanzure bwo kwandika ibyo yahawe muri style ye.

==> Nubwo bimeze bityo ariko, n'ubwo abanditsi bose buri wese yandikaga mu bwisanzure bw'imyandikire ye, Bibiriya ihamya ko ibyo banditse byavaga ku Mana, bakabyandika "bashorewe na mwuka Wera". Ibyo biboneka muri 2 Petero 1:21 "kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu b’Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe n’Umwuka Wera."

==> Icyongeye kuri ibyo, Bibiriya ubwayo ihamya ko buri jambo riyirimo ari ijambo Imana yaduhereye kumenya ibyayo by'Umwuka: 1 Abakorinto 2:12-13 Ariko twebweho ntitwahawe ku mwuka w’iyi si, ahubwo twahawe uwo Mwuka uva ku Mana kugira ngo tumenye ibyo Imana yaduhereye ubuntu, [13]ari byo tuvuga ariko ntitubivugisha amagambo akomoka mu bwenge bw’abantu, ahubwo tubivugisha akomoka ku Mwuka, dusobanuza iby’Umwuka iby’umwuka bindi.

Mu gusoza, twarangiza tuvuga ko ibyanditswe byera bitibeshya kandi bitavuguruzanya nk'uko bamwe bajya babyibwira. Imana ntiyibeshya, n'Ijambo yandikishije ntiryibeshya. 

Murakoze, Uwiteka abahe umugisha

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

550 questions

132 answers

41 comments

813 users

...