Bisobanuye iki kuvuga ko Bibiriya yahumetswe n'Imana?

0 like 0 dislike
116 views
asked Nov 3, 2016 in Ibibazo byerekeye Bibiriya by innocent M. (18,750 points)
What does it mean that the bible is inspired?

1 Answer

0 like 0 dislike
answered Nov 24, 2016 by innocent M. (18,750 points)

Iyo tuvuga ngo "Bibiriya ni ijambo ryahumetswe n'Imana", tuba dushaka kuvuga ko Imana ubwayo yashyize mu bitekerezo by'abanditsi ibyo bagombaga kwandika, bisobanuye ko ibyo bandikaga atari ijambo ryabo ahubwo ari iry'Imana. Iki ni cyo gitandukanya Bibiriya b'ibindi bitabo, ni uko ari cyo gitabo cyonyine gifatwa nk'ijambo ry'Imana. 

N'ubwo abantu babona mu buryo butandukanye uko Imana yaba yarahumekeye abanditsi ijambo ryayo, Nta gushidikanya guhari ko Bibiriya ubwayo yemeza ko "Ibyanditswe byera byose byahumetswe n'Imana" (2 Timoteyo 3:16).  Pawulo yongeraho ko ibyo tuvuga ari ibyo Imana yaduhereye ubuntu, nyamara ntitubivugisha amagambo akomoka ku bwenge bw'abantu, ahubwo tubivugisha akomoka ku mwuka. Nyamaram ibi byose umuntu wa kamere ntabasha kubyumva kuko ari ubupfu kuri we. (1 Abakorinto 2:12-14) 

Hari abantu bamwe bavuga ko ibyanditswe muri Bibiriya bimwe na bimwe, cyane cyane ibifite aho bihuriye n'iyoboka-Mana, ngo ariyo byahumetwe n'Imana gusa, ibindi bikaba ari ubwenge bw'abantu, ubuhamya busanzwe bw'ababibonye biba n'ibindi. ibi ariko ni ukwibeshya, kuko ibyo dusomye haruguru bivuga neza ko Ibyanditswe byose byahumetswe n'Imana, guhera mu Itangiriro kugeza mu Byahishuwe. Bibiriya ntivuga ko ari ijambo ryahumetswe n'Imana gusa, ahubwo inavuga ko iryo jambo rifite ububasha bwo kuduhindura tuakaba abantu "bahyitse".

Undi murongo wadusfasha ni 2 Petero 1:21 ; Uyu murongo utugaragariza ko abanditse Bibiriya buri wese yamenyeshwaga icyo kwandika, ubundi akacyandika mu buryo bwe (style). Ntabwo Imana yabwiraga umwanditsi (nk'urugero) ngo " iyo nyuguti yisibe.....shyiraho akadomo....vanamo iryo jambo.....". Oya. Siko byagenze. Uko byagenda kose, nk'uko Yesu ubwe yabyivugiye, muri Matayo 5:17-18, "Nta nyuguti n'imwe cyangwa agace kayo kagomba gukurwa mu byanditswe". 

Nta gushidikanya, Bibiriya ni ijambo ry'Imana, ntiryibeshya, kandi rifite ubutware n'imbaraga zo guhindura abaryizera.

- Ibibazo 510 kuri Bibiriya...
- Ibitabo by'ubuntu 78 ...
- Amasomo ya Bibiriya 105...
- Films 59...
- Documentaires 35.....
- N'ibindi biracyaza ....

Ikaze kuri Bazabibiriya.org. Ushobora kubaza ibibazo byose ufite, ugahabwa ibisubizo n'inararibonye zibifashijwemo n'Umwuka Wera, Ukiga Bibiriya wisanzuye kandi ku buntu; ....Mwaherewe ubuntu,....

517 questions

40 answers

4 comments

381 users

Umurongo w'uyu munsi:



Daily Quotes by CalendarLabs

IBIBAZO ABASOMYI BIBANZEHO CYANE:

Ikibazo cy'umunsi: Ese koko Yavutse ku itariki 25/12?

Ikibazo cy'icyumweru: Isengesho ni iki?

Ikibazo cy'ukwezi: Ese hari itandukaniro hagati y'icyaha ukoze ubigambiriye n'icyo ukoze utabishaka?

Ikibazo cy'umwaka: Ibihe by'Abanyamahanga ni iki?

Ikibazo cy'ibihe byose: Ibihe by'Abanyamahanga ni iki?

------------------------------------------

------------------------------------------
Izindi mbuga za Gikristo mu Rwanda:

- Ibyishimo.com
- Agakiza.org
- Isange.com
- Iyobokamana.com
-----------------------

ESE WARI UZI KO UBU USHOBORA GUSOMA BIBIRIYA Y'IKINYARWANDA ONLINE?
Kanda hano usome Bibiriya

-------------------------------------
Iki gikorwa mukigezwaho ku bufatanye na mochahost, inzobere mu kubika za website (Hosting and domain name registrar).
...