0 like 0 dislike
66 views
in Ibibazo byerekeye Imana by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Kimwe mu bibazo bikomeye gusobanukirwa mu kwizera kwa Gikristo ni Ubutatu! Nta buryo na bumwe bushoboka bubaho umuntu ashobora gukoresha ubwenge bw'umuntu ngo asobanure mu buryo bwuzuye 100% ubutatu. 

Mu nkingi za mwamba z'ibyo twizera mu matorero y'abavutse ubwa kabiri ayoborwa na Mwuka Wera, harimo ubutatu: Twizera ko hariho Imana imwe rukumbi, gusa tunizera ko Yesu ari Imana (Ushobora gukanda hano ukareba ikibazo kigira kiti: "Ese Yesu ni Imana?"), kandi tunizera ko Umwuka Wera ari Imana. Iyi rwose ni inkingi ya mwamba mu myizerere y'Itorero ryose riyoborwa na Mwuka Wera.

Iki kibazo cyagiye gikurura impaka kuva mu kinyejana cya mbere kugeza ubu, ahanini kuko muntu yagerageje kwiyumvisha ukuntu Yesu yaba ari Imana, Mwuka Wera akaba Imana, hakaba n'Imana Data, ariko tukarenga tukavuga ko hariho Imana imwe rukumbi! Ni byo rwose, ushyize mu nyurabwenge y'umuntu ntiwakwiyumvisha ukuntu 1+1+1=1; ariko muntu agomba kwemera ko Imana irenze umuntu mu buryo buhambaye, ndetse nta n'umwe ukwiye kwihandagaza ngo avuge ko ashobora gusobanukirwa Imana mu buryo bwuzuye.

Kuba umuntu adashobora gusobanukirwa ikintu runaka ntibisobanuye ko icyo kintu atari ukuri. Reka dufate urugero mu buzima busanzwe: Ahagana mu mwaka wa 1905, umugabo w'umuhanga witwa Albert Einstein yavumbuye ikintu byagoye benshi kucyemera kugeza aho ikoranabuhanga riziye: Kugeza icyo gihe, abantu bibwiraga ko igihe (isaha) kigenda ku muvuduko umwe ahantu hose. Albert Einstein yavumbuye ko igihe (isaha) gishobora kwihuta cyangwa kikagenda buhoro bitewe n'umuvuduko umuntu afite. Yavuze ko uramutse ufashe isaha ebyiri ukazishyira ku gihe kimwe neza neza, isaha imwe ukayishyira mu ndege igahaguruka ikagenda, indi saha igasigara ahantu hamwe, ya ndege nizenguruka ikagaruka, urasanga isaha yari mu ndege yasigaye inyuma ugereranije n'isaha yasigaye hamwe itanyeganyega! Kugeza icyo gihe nta wumvaga ikintu cyatuma isaha igenda isigara inyuma ugereranije n'isaha iri hamwe, byasabye ko za mudasobwa ziza zikabasha gukora imibare ihambaye ngo byemezwe ko ari ukuri. Ubu byaremejwe, ni ukuri kudashidikanywaho: Ngaho mbwiza ukuri: Wowe ibyo urabisobanukiwe? Wasobanura impamvu isaha igenda isigara inyuma ugereranije n'isaha ihagaze hamwe? 

Ukurikije ibyo tuvuze, buriya ngo ufashe urugendo ubu muri 2023, ukagenda ku muvuduko w'urumuri (300,000 km/sec), ukajya mu yindi galaxy ukagaruka ku isi mu rugeno rw'umwaka 1, wowe ku isaha yawe waba ubona wakoresheje umwaka umwe, wanarebaho ugasanga isaha yerekana ko turi mu mwaka wa 2024, ariko wagera ku isi ugatangazwa nuko isi yo igeze muri 2070! Wowe wagaruka umeze uko wagiye, ariko wasanga abo wasize ari abana barabaye abakambwe bagendera ku kibando! Niba ubisobanukiwe Imana ishimwe, ariko niba utabisobanukiwe umenye ko bitavanaho ko ari ukuri.

- Nkiri mu mashuri abanza, bambwiraga ko 4-7 bidashoboka! (By'ukuri si uko bidashoboka, ahubwo ubwonko bwajye icyo gihe ntibwashoboraga kwakira imishobokere y'ibyo bintu). Nageze secondary school nsanga bishoboka

- Ndi muri secondary, bambwiraga ko "square root of a negative number" (racine carré d'un nombre négatif), bambwiraga ko bidashoboka. Mu byukuri si uko bidashoboka, ahubwo ubwonko bwange ku rwego bwari buriho ntibwabashaga kwakira imishobokere yabyo. Nageze University nsanga bishoboka.

 Bibiriya ibivuga idaca ku ruhande ko iby'Imana tubimenyaho igice, ariko igihe kizaza ubwo tuzamenya rwose ibirenze ibyo tuzi ubu: Ibivuga muri aya magambo: 1 Abakorinto 13:9-12 "Kuko tumenyaho igice kandi duhanuraho igice, [10]ariko ubwo igishyitse rwose kizasohora, bya bindi bidashyitse bizakurwaho. [11]Nkiri umwana muto navugaga nk’umwana muto, ngatekereza nk’umwana muto nkibwira nk’umwana muto. Ariko maze gukura mva mu by’ubwana. [12]Icyakora none turebera mu ndorerwamo ibirorirori, ariko icyo gihe tuzarebana duhanganye mu maso. None menyaho igice, ariko icyo gihe nzamenya rwose nk’uko namenywe rwose."

Ijambo "ubutatu" ubwaryo nta hantu rigaragara muri Bibiriya, ni Ijambo abantu bagerageje kwifashisha ngo basobanure Imana imwe yigaragaza ugutatu, kandi uko gutatu buri kose kukaba ari Imana. Incuro ebyiri muri Bibiriya, Ubutatu bwagaragaye mu isezerano rishya buri kumwe, buri wese mu babugize akagaragara ari ukwe: Matayo 3:16-17 "Yesu amaze kubatizwa uwo mwanya ava mu mazi, ijuru riramukingukira abona Umwuka w’Imana amanuka asa n’inuma amujyaho, [17]maze ijwi rivugira mu ijuru riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira." None se ko Yesu yari ku isi bamureba iryo jwi ryavugiye mu Ijuru ryari iryande? None se Mwuka Wera we ntiyagaragaye mu ishusho y'inuma ako kanya? Ibyo rwose ntibijijinganywaho. Hari n'iki cyanditswe:  2 Abakorinto 13:14 "Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo, n’urukundo rw’Imana, no kubana n’Umwuka Wera bibane namwe mwese."

Ni byo rwose, Ubutatu ni inyigisho y'ukuri ishingiye kuri Bibiriya, ndetse tugendeye ku byanditswe byinshi duhamya tudashidikanya ibi bikurikira:

1) Dusenga Imana imwe rukumbi (Gutegeka kwa kabiri 6:2 ; 1 Abakorinto 8:4)

2) Abagize ubutatu buri wese ni Imana (Itangiriro 3:22; Matayo 28:19)

3) Abagize ubutatu buri wese agaragara mu nshingano zitandukanye

4) Buri wese mu bagize ubutatu si igice ku Mana, ni Imana.

Nk'uko twatangiye tubivuga, biragoye gusobanura ubutatu dukoresheje ururimi rw'abantu. byonyine nko haruguru murabona ko mvuga nti "Abagize ubutatu buri wese ni Imana... " ushobora gutekereza ko kuvuga buri wese bisa nk'aho ari umuntu. OYA suko ari umuntu ahubwo ni ukubura ijambo rikwiriye. Hari abakoresha ijambo "Abapersona", ... uko byamera kose nta rurimi mwene muntu yabona ruhamyamo neza mu buryo bwuzuye ngo asobanure ubutatu.

Uko ni ko bimeze nta n'icyo twabirenzaho uretse kubyizera uko tukanabihamya uko, Imana Data ni Imana, Yesu ni Imana, n'Umwuka Wera ni Imana, ariko hariho Imana imwe rukumbi. Uko ni ko kuri kwa Bibiriya ku bijyanye n'ubutatu: Ibirenze kuri ibyo ntacyo bimaze gushaka kubicengera, igifite umumaro ni ukwita ku rukundo rutagira akagero rw'Imana: Abaroma 11:33-34 "Mbega uburyo ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana bitagira akagero! Imigambi yayo ntihishurika, n’inzira zayo ntizirondoreka. [34]Ni nde wamenya ibyo Uwiteka atekereza cyangwa ngo abe umujyanama we?"

Murakoze, Uwiteka abagirire neza.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...