0 like 0 dislike
45 views
in Ibibazo byerekeye Umwuka Wera by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Iki ni ikibazo abakristo benshi bakunze kwibaza, bamwe bagaterwa ipfunwe n'uko bataravuga mu ndimi nshya, bigatuma bibaza niba koko baba bafite Mwuka Wera muri bo cyangwa niba baramwuzuye.

Incuro 3 mu Byakozwe n'intumwa, ni ho tubona aho guhabwa Mwuka Wera byahise biherekezwa no kuvuga mu ndimi nshya: 

- Ibyakozwe n'Intumwa 2:4 "Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk’uko Umwuka yabahaye kuzivuga."

- Ibyakozwe n'Intumwa 10:44-46 "Petero akivuga ibyo, Umwuka Wera amanukira abumvise ayo magambo bose. Abizeye bo mu bakebwe bajyanye na Petero barumirwa bose, kuko n’abanyamahanga na bo bahawe Umwuka Wera akaba abasutsweho, kuko bumvise bavuga izindi ndimi bahimbaza Imana. Maze Petero arababaza ati “Aba ngaba bahawe Umwuka Wera nkatwe, ni nde ubasha kubima amazi ngo batabatizwa?”

- Ibyakozwe n'intumwa 19:6 "Pawulo amaze kubarambikaho ibiganza Umwuka Wera abazaho, bavuga izindi ndimi barahanura."

Nubwo bimeze bityo, aho tumaze kuvuga ni ho honyine muri Bibiriya kuvuga mu ndimi byabaye ikimenyetso cyo kwakira Mwuka Wera. Ahandi hose muri Bibiriya, ibihumbi by'abantu byagiye bihabwa Mwuka Wera ariko ntacyo Bibiriya irenzaho ku byerekeye ikimenyetso cyo guhabwa Mwuka Wera: Ukuri guhari, ni uko nta nahamwe Bibiriya yaba ivuga ko kuvuga mu ndimi aricyo kimenyetso cyonyine cyo guhabwa Mwuka wera, icyakora kuvuga mu ndimi bishobora kuba kimwe mu bimenyetso byo kuzura Mwuka Wera. 

 Bibiriya Itubwira ko buri mwizera muri Kristo afite Umwuka Wera:

- Abefeso 1:13-14 "Ni we namwe mwiringiye mumaze kumva ijambo ry’ukuri, ari ryo butumwa bwiza bw’agakiza kanyu, kandi mumaze kwizera ni we wabashyizeho ikimenyetso, ari cyo Mwuka Wera mwasezeranijwe, uwo twahawe ho ingwate yo kuzaragwa wa murage kugeza ubwo abo Imana yaronse izabacungura. Ubwiza bwayo bushimwe.

- Abroma 8:9 "Ariko mwebwe ntimuri aba kamere, ahubwo muri ab’Umwuka niba Umwuka w’Imana aba muri mwe. Ariko umuntu wese utagira Umwuka wa Kristo ntaba ari uwe."

- 1 Abakorinto 12:13 "kuko mu Mwuka umwe twese ari mo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab’umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe."

Ibi byanditswe tumaze kuvuga hejuru, biragaragaza ko buri Mwizera Kristo aba afite Mwuka Wera muri we, nyamara si itegeko ko avuga mu ndimi nk'ikimenyetso cy'uko afite Mwuka Wera. Wenda wakwibaza uti None se kuki ziriya nshuro 3 twabonye hejuru, kuki abahawe Mwuka Wera byahise bikurikirwa no kuvuga mu ndimi? Abigishwa bari bagiteraniye mu cyumba cyo hejuru bategereje isezerano ryo guhabwa Umwuka Wera. Kuva mu isezerano rya kera kugeza ubwo, Umwuka Wera yakoraga mu buryo butimbitse, yazaga ku bantu ku mpamvu runaka.... Ariko noneho Umwuka Wera yari agiye gutangira kuba mu bizera mu buryo buhoraho. Abigishwa bari bakeneye ikimenyetso kidasubirwaho kandi kitajijinganywaho ko izo mpinduka zabaye. Ndetse bari bakeneye guhamirizwa imbere y'ababarebaga n'ababumvaga. Abanyamahanga na bo bahawe kuvuga mu ndimi bakimara guhabwa Mwuka Wera, kugirango bigaragarire buri wese ko abanyamahanga na bo bashobora guhabwa Mwuka Wera igihe cyose bizeye Yesu. (Ibyakozwe n'Intumwa 10:47; 11:17)

Kuvuga mu ndimi, nta na hamwe bigaragara muri Bibiriya nk'ikintu buri Mukristo agomba kwitega ko kiba akimara kwizera Yesu. Ikiba ukimara kwizera Yesu ni ukwakira Mwuka Wera. 

YEGO, kuvuga mu ndimi ni kimwe mu bimenyetso byo kuzura Mwuka Wera, ariko sicyo cyonyine. Umwuka Wera akora mu bwisanzure bwose mu buzima bw'Umukristo, amuhamiriza ko ahari biciye mu nzira ashaka no mu gihe ashaka. Niba warakiriye Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwawe, ariko ukaba utaravuga mu ndimi nshya, ntukagire ipfunwe ryo kwibaza niba koko Yesu na Mwuka Wera bari mu bugingo bwawe: Barahari, ukomeze wizere kandi wifuze impano z'Umwuka, Mwuka Wera ari muri wowe kandi arakora mu buryo bumwe cyangwa ubundi; gusa kuvuga mu ndimi nshya ni ikintu cy'ingenzi mu buzima bw'umukristo, kuko Bibiriya ivuga ko usengera mu ndi aba "yiyungura", (yikomeza, aba yiyubaka:) None se hari umukristo udakeneye kwiyubaka? 

Turangirize kuri iki cyanditswe: Mariko 16:17  "Kandi ibimenyetso bizagumana n’abizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya, bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.” Ni byo ko Yesu yavuze kuvuga mu ndimi nka kimwe mu bimenyetso bizagumana n'abazamwizera, ariko ntaho yigeze avuga kuvuga mu ndimi nk'ikimenyetso cyo kuzura Mwuka Wera. Ikiyongera kuri ibyo, Igihe uhawe Umwuka Wera, nta tegeko Mwuka Wera afite ryo kuguha kuvuga mu ndimi ako kanya. Afite ubwisanzure bwose, abikora uko ashatse no mu gihe ashakiye.

Murakoze. Imana ibahe umugisha.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...