0 like 0 dislike
79 views
in Ibibazo byerekeye Umwuka Wera by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Ukuri guhari ni uko nta formule ihari umuntu yatanga ngo igufashe guhishura impano ya Mwuka Wera yihishe muri wowe, gusa hari ibyo Bibiriya ivuga byagufasha kumenya impano ikwihishemo. 

 Bibiriya ivuga ko buri Mukristo wese yahawe ikintu cyashobora kumugaragazaho Mwuka Wera kugirango abandi bafashwe. 1 Abakorinto 12:6-7 "Hariho n’uburyo bwinshi bwo gukora, ariko Imana ikorera byose muri bose ni imwe, [7]umuntu wese agahabwa ikimwerekanaho Umwuka kugira ngo bose bafashwe.

Iyo Mwuka Wera ahaye umuntu impano, ikiba kigamijwe ni ukugirango iyo mpano igire uwo yafasha mu itorero rya Kristo, byaba abandi cyangwa nyir'impano ubwe. Birumvikana ko Iyo Umwuka Wera aguhaye impano runaka, akora ibishoboka byose ukamenya ko iyo mpano uyifite, bitabaye ibyo ikigamijwe nticyabasha kugerwaho.

Ikibazo Abakristo bakunze kugira ni ugutekereza ko bazabanza kumenya neza impano ibarimo mbere yo gukorera Imana, kabone n'ubwo baba babizi neza ko Imana yabahanagariye kuyikorera. Ijambo ry'Imana rikorerera ku mahame, kandi rimwe muri ayo mahame ni uko Imana yaduhamagariye kuyikorera twese: Kuva 23:25 "Kandi muzakorere Uwiteka Imana yanyu, na yo izaha umugisha umutsima wawe n’amazi yawe, kandi nzakura indwara hagati muri mwe."

Iyo wamaze gusobanukirwa ko wahamagariwe gukorera Imana, ukurikizaho gukora ikintu bamwe bakunze kwirengagiza bakeka ko ari icyaha, ariko sicyo: Kwifuza impano za Mwuka Wera. 1 Abakorinto 14:1 "Mushimikire urukundo kandi mwifuze impano z’Umwuka, ariko cyane cyane mwifuze guhanura." Iyo wamaze gusobanukirwa ko Imana iguhamagarira kuyikorera, ukagira inyota n'inzara kandi ukagaragaza kwifuza impano runaka, Imana ikwambika ibyo ukeneye byose kugirango ubashe kuyikorera mu buryo bukwiriye, kandi Mwuka Wera anagufasha gusobanukirwa neza impano ikurimo mu buryo bumwe cyangwa ubundi, nta wakora urutonde ndakuka rw'ibimenyetso by'impano runaka kuko inzira z'Imana zirenga 1,000; ariko hari ibikunze kumenyesha Abera impano ibarimo bikurikira:

1) KUBYIYUMVAMO

Iyo Umukristo ari mu busabane bwiza n'Imana, byanze bikunze hari ikintu yiyumvamo muri we asunikirwa gukora mu nzu y'Imana no mu murimo wayo, kandi yagikora akumva anezerewe kurusha uko yabwirwa gukora ikindi. Iyo wiyumvamo gukora umurimo runaka mu nzuy'Imana ntukirirwe utegereza ubuhanuzi ngo utangire gukora. Icyo ukora icyo gihe wegera abakuriye uwo murimo mukaganira, ukamenyeraho ibisabwa ngo ukore uwo murimo bitewe n'umurongo buri torero riba ryarihaye.

2) IMPANO YIGARAGAZA: Hari igihe Ujya kubona ukabona Umukristo ubwe yishyize ku ruhande (Demarquation) agakorera ikintu mu mpano cyangwa italanto itandukanye n'iby'abandi mu buryo bugaragarira buri wese. Bitabaye ngombwa ko yaba yarabyize, agakora ikintu neza kurusha uwakize. Aha ni ho ujya kubona ukabona umwe araririmba neza ntawe abikomoraho, undi agacuranga neza atarabyize, undi akabwiriza mu mbaraga... cyangwa n'iyo waba warabyize ariko ukabikora mu buryo bugaragarira buri wese ko ubifitemo impano.

3) KUBIBWIRWA:

Abantu batubona ku murimo akenshi na kenshi bashobora kudufasha kumenya ibyo dukora neza n'ibyo dufitemo italanto n'impano, rimwe na rimwe wenda twe tutari tunabizi. Umuntu ashobora kumenyeshwa n'abandi impano imurimo biciye mu buryo bwinshi: Ubuhanuzi, gushimwa mu gikorwa wakoze, umusaruro uva mu byo ukora... mbese biturutse ku kintu wakoze, abantu bakakubwira ko ugifitemo impano mu buryo bugaragara.

Uko ni ko bimeze: Iyo Imana iguhamagariye kuyikorera iguha ibyo uzakenera ngo ubashe gukora, kandi ikora ibishoboka byose ukamenya ko ibyo ukeneye ngo ukore wabihawe. Ntitwanirengagiza ko abantu bamwe baryamisha impano kandi babizi ko bazifite, hari n'abazikoresha nabi babizi cyangwa batabizi, ibyo byose biterwa na kamere muntu ariko ntibikuraho imikorere ya Mwuka Wera cyangwa ngo biyihundure ubusa.

Uwiteka abagirire neza.

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

551 questions

132 answers

43 comments

813 users

...