0 like 0 dislike
128 views
in Ibibazo byerekeye Imana by (16.7k points)

1 Answer

0 like 0 dislike
by (16.7k points)

Kimwe mu bintu bikunze kwibazwaho mu buzima bwa Gikristo ni impamvu ki gukizwa no kwizera Yesu bitadushyira kure y'ibibazo. Kuki Imana y'impuhwe, imbabazi n'urukundo itaturinda akaga n'imibabaro bitugwirira? Hanze aha tubona abakozi b'Imana barwara, abandi bagapfusha abana mu buryo bubabaje, abandi bagahangayikishwa n'ubukene ..... muri make ibibazo ni byinshi. Aha ni ho abenshi bibaza bati "Ese kuba Imana idukunda kandi ishobora byose, ntiyakagombye kuturinda imibabaro" ; "None se twebwe ko tudashobora byose, kandi abo dukunda tugakora ibishoboka byose ngo batababara?"

Mu buryo budasubirwaho kandi budashidikanywaho, Bibiriya itubwira ko Imana ikunda abana bayo cyane. Uru ni urufatiro rukomeye ku Mwizera wese, kandi Bibiriya ikanongeraho ko ibitubaho byose bifatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza (Abaroma 8:28 "Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye,)". Ibi bisobanuye ko ibitubaho byose, byaba byiza cyangwa bibi, byaba ibigeragezo cyangwa imibabaro, byose nyine bihuriza ku mwanzuro umwe: Bifatanyariza hamwe kutuzanira ibyiza amaherezo.


Uko byagenda kose, ku Mukristo, ibigeragezo n'imibabaro bigomba gutandukanywa n'ibibazo twitera ubwacu cyangwa ingaruka z'ibyaha dukora. Iyo ukoze icyaha ukihana wizeye, kubabarirwa rwose urababarirwa, ariko ntibikuraho ko hashobora kubaho ingaruka mbi z'icyo cyaha. Icyo gihe ntiwabyita ngo ni ikigeragezo. Ntibibaho, ntabwo Imana ishobora koshya umuntu gukora icyaha. (Yakobo 1:13-16 "Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati “Imana ni yo inyoheje”, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha. [14]Ahubwo umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n’ibyo ararikiye bimushukashuka. [15]Nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukura bikabyara urupfu."

Bibiriya iravuga iti: "Ntihakagire umuntu wo muri mwe ubabazwa bamuhora kwica cyangwa kwiba, cyangwa gukora inabi yindi, cyangwa kuba kazitereyemo. Ariko umuntu nababazwa azira kuba Umukristo, ntagakorwe n'isoni, ahubwo ahimbaze Imana ku bw'iryo zina." (1 Petero 4: 15-16). Kubera izi mpamvu, nujya kwiba bakakujugunya muri gereza, ntuzavuge ko ari ikigeragezo.

Mu bintu byose bitubaho, icyo Imana igamije gisumba byose ni ukutubona dukura, turushaho kugira ishusho isa cyangwa igerageza gusa n'iy'Umwana wayo (Abaroma 8:29); Iyi ni yo ntumbero ya mbere y'Umukristu, kandi ibitubaho byose, byaba byiza cyangwa bibi, aha ni ho byerekeza. Ibitubaho byose ni igice cy'urugendo rw'icyo Bibiriya yita "KWEZWA". Ibi, Bibiriya ibisobanura muri Petero wa mbere 1:6-7 aho igira iti: "Ni cyo gituma mwishima, nubwo ahari mukwiye kumara igihe gito mubabazwa n'ibibagerageza byinshi, kugirango kwizera kwanyu kugaragare ko kurusha izahabu igiciro cyinshi (Kandi izahabu n'ubwo ishira igeragereshwa umuriro), kandi kugirango kwizera kwanyu kugaragare ko ari uk'ukuri, amaherezo kuzabahezha ishimwe n'ubwiza n'icyubahiro ubwo Yesu Kristo azahishurwa." 

Ukurikije ibi byanditswe, ukwizera nyako k'Umukrito gushimangizwa ibihe bitoroshye acamo.

Ibigeragezo biducuramo imico mishya y'Ubumana, kuko bituma "twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana, kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro, bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni...." Abaroma 5:3-5).

Buri Mukristo wese akwiriye kwibaza iki kibazo: "Ibyo wifuza ko Imana ikurinda, kuki itabirinze Umwana wayo?"

Nigeze kumva ubuhamya bw'Umukozi w'Imana umwe hano mu Rwanda, yashatse umugore, nyuma y'igihe batabona urubyaro umugore we aza gusama, ndetse aranabyara. Ibyishimo byabo ntibyamaze igihe kuko urwo ruhinja rwahise rwitaba Imana. Mu gahinda kenshi n'umubabaro, uyu mukozi w'Imana yabajije Imana ati " Mana, wari uri he ku buryo umwana wanjye yarinda gupfa koko?" Imana bidatinze iramusubiza iti: "Igihe umaze unkorera, kuki utigeze umbaza aho nari ndi igihe umwana wanjye yajyaga ku musaraba w'isoni, akahapfira?" uyu mukozi w'Imana avuga ko yahise yihana.

Imana itubabarira ibyaha byacu byose iyo tuje imbere yayo, ariko ibi ntibikuraho ingaruka mbi zazanywe no kutumvira no guhitamo nabi bya muntu guhera cyera ku gihe cya Adamu na Eva. Ariko nanone, mu rukundo rwayo, Imana ihita yongera igakoresha izi ngaruka mbi mu kuducura no kudukuramo abantu beza yifuza.

Yakobo 1:2-4; 12 Bibiriya igira iti: "Mwemere ko ari iby'ibishimo rwose nimugubwa gitumo n'ibibagerageza bitari bimwe, munye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana. Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato. .....  (12) Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry'ubugingo, iry'Imana yasezeranije abayikunda"

Mu bigeragezo by'ubuzima n'imibabaro, dufite intsinzi muri Yesu Kristo. Nubwo duca mu ntambara n'ingorane z'urudaca, Satani nta butware adufiteho. Iyo aza kuba abufite ntituba tukiriho kuko ubugome bwe turabuzi. Imana yaduhaye ijambo ryayo ngo rituyobore, iduha Mwuka wera ngo adushoboze, kandi itwemerera no kuyihungiraho igihe icyo aricyo cyose n'ahantu aho ariho hose. Ikirenze ibyo yatwijeje ko "Nta kigeragezo kibasha kutugeraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazadukundira kugeragezwa ibiruta ibyo dushobora, ahubwo hamwe n'ibitugerageza izaducira akanzu, kugirango tubone uko tubasha kucyihanganira" (1 Abakorinto 10:13)

AMEN

Ikaze kuri Bazabibiriya.org; Wemerewe kubaza ikibazo cyose kijyanye n'iyobokamana, Dufite inararibonye n'abasesenguzi ba Bibiriya biteguye kugusubiza.

550 questions

132 answers

41 comments

813 users

...