Register Now

Login

Lost Password

Lost your password? Please enter your email address. You will receive a link and will create a new password via email.

Send Message

Sorry, you do not have a permission to send message.
You must login to send a message.

Add question

about us

Uru rubuga bazabibiriya.org mwarutunganirijwe kandi murugezwaho na Munyaneza Innocent, General Manager wa company yitwa HOZIYANA GROUP Ltd.
Kuva mu mwaka wa 2011, Twagiye tugera ku bintu bitandakanye mu rwego rw’ikoranabuhanga, twavuga nko kuba twarahawe igihembo kitwa “ICT best SME 2011 gitangwa na RDB”; “Top 100 SMEs 2012/2013”;
HOZIYANA GROUP Ltd, ni yo nyiri urubuga rukorerwaho ubucuruzi bunyuze mu buryo bwa cyamunara ikoresha ikoranabuhanga rwitwa cyamunara.com.
Nyuma y’ibyo byose, nk’Abakozi b’Imana, twaje gusanga abakristo muri iki gihe bakwiriye gushyirirwaho urubuga rubemerera gusobanukirwa Bibiriya kurushaho. Twabitewe ahanini no kubona ko mu materaniro y’iki gihe, Umuvugabutumwa aravuga yarangiza agafunga ibitabo akagenda. Abo yabwiraga nta mwanya bahabwa wo kubaza ibibazo w’ibyo batumvise neza, ugasanga batahanye ingingimira. Ukoresheje uru rubuga, ushobora kubaza ikibazo icyo aricyo cyose, bitagusabye kujya gushaka uwo ukibaza, ugahabwa igisubizo mu gihe kitari kirekire.
Buri muntu wese yemerewe kubaza, ariko buri muntu wese ntiyemerewe gusubiza (birumvikana). Iyo wiyumvamo ubushobozi bwo gusubiza ibibazo ubona kuri uru rubuga, urabitumenyesha tukaguha privileges zikwemerera gusubiza.
Tuboneyeho umwanya wo kubasaba, mwebwe Abavugabutumwa, Abigisha, Abashumba, Abahanuzi n’intumwa z’Imana, kudufasha gusobanura Bibiriya kurushaho musubiza ibibaza biri kuri uru rubuga.
Kugirango twirinde ibibazo by’ururimi, uru rubuga twarukoze mu kinyarwanda, keretse amagambo amwe namwe bigoye gushyira mu Kinyarwanda ni yo twarekeye mu ndimi z’amahanga. Ariko Mu kubaza ikibazo cyangwa kugisubiza, wemerewe rwose gukoresha ururimi wumva neza mu zikoreshwa mu Rwanda, twebwe tuzabigushyirira mu Kinyarwanda.
Ubu ku rubuga hari ibibazo birenga 500 bikeneye gusubizwa, ngaho rero nimudufashe, dukomeze dukwirakwize inkuru nziza dukoresheje uburyo bwose buhari kandi bushoboka.

About Innocent MUNYANEZA, The admin: Nize Information Technology muri UR. Mfite imyaka 45, umugore n’abana 4. Nakijijwe muri 1999, nkirizwa mu Itorero rya Assemblies of God ari naho natangiriye gukorera Imana. Ubu Ndi umuvugabutumwa mu Itorero rya Mount Olives Temple riyobowe n’Umushumba Joseph Mureganshuro. Mfite Impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza muri Theologie. (Licence en Theologie). Mu buzima busanzwe nkora ibijyanye n’ikoranabuhanga, aho nkora programs za mudasobwa (Software), nkanakora imbuga za Internet (Websites), ibi bigacururizwa ku rubuga http://www.imbuga.com .

Guhuza ikoranabuhanga n’Iyobokama ni byo byampaye igitekerezo cyo gukora uru rubuga bazabibiriya.org; mbitewe cyane cyane no kubona ko tubwiriza abantu mu nsengero bagahaguruka bagataha, bamwe bagatahana ingingimira z’ibyo batasobanukiwe ntibanabone uwo babisobanuza.